Ikigo cy'amashuri cya Ruragwe cyashimiwe gahunda zitandukanye cyashyizeho zigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw'abanyeshuri bahiga.
Ikigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Ruragwe giherereye mu murenge wa Bwishyura,akagari ka Kayenzi,umudugudu wa Gitega

Ukinjira muri iki kigo cy'ishuri ubona ahantu hose imbere y'amashuri hateye imboga za dodo zirimo iz'icyatsi n'izumutuku ndetse n'amashu zigaburirwa abanyeshuri mu ifunguro ryabo rya buri munsi.Hagaragaramo kandi utugega duto duto imbere ya buri shuri ndetse n'udutanda twanikwaho amasahane abanyeshuri bariraho.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Groupe Scolaire Ruragwe Bwana Banabose Jean de Dieu yasobanuye impamvu batekereje ibi bikorwa.
Yagize ati " Tujya gutekereza guhinga imboga,twabonaga kubona imboga tugaburira abanyeshuri bigoye,hari ubwo twabona nkeya cyangwa tukabona izataye umwimerere kandi bikadutwara amafranga menshi.Dufata umwanzuro ko buri shuri rigira umurima w'imboga imbere yaryo uwo murima ugahingwa ndetse ukajya witabwaho n'abanyeshuri biga muri iryo shuri.Asobanura ko ibi kandi basabye abanyeshuri kujya babikora n'iwabo kandi ko aho bagiye basura basanze barabitangiye iwabo."

Banabose Jean de Dieu,Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri G.S Ruragwe
Yasobanuye kandi ko mu rwego rwo guha abana amazi asukuye bashyizeho utugega dutoya tugenewe buri shuri bikaborohera kutwoza no gushyiramo amazi ashyirwamo umuti uyasukura (Sur'eau) bityo abanyeshuri bakabona amazi meza bakanatozwa kuyanywa kuko amazi ari ubuzima.
Mu rwego kandi rwo kubatoza isuku,abanyeshuri bigishijwe kubaka udutanda twanikwaho amasahane yamara kumuka akabona kubikwa mu tubati,ibi nabyo ngo abanyeshuri barabyikoreye kandi basabwa no kubikora iwabo mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n'umwanda.
Uyu muyobozi yanasobanuye ko izi mboga atari zo zonyine iki kigo gifite ahubwo ko gifite n'aho cyatishije indi mirima cyahinzemo isombe nazo zigaburirwa abanyeshuri.

Utugega duto dushyirwamo amazi yo kunywa.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Kibuye,atangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyatangirijwe muri iki kigo cya Ruragwe yavuze ko ashimishijwe n'ibi bikorwa bigamije ubuzima bwiza ku banyeshuri hakiyongeraho no kubitozwa bakajya kubikora n'iwabo agasanga bikwiye ko iyi gahunda nziza yakwira hose mu bigo by'amashuri abana bakagira ubuzima bwiza ndetse bakanabitozwa.

Dr.AYINGENEYE Violette atangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana
Umukozi ushinzwe imirire mu bitaro bikuru bya Kibuye Mme NGUTEGURE Prudence avuga ko ibyo iki kigo cyakoze rukwiye kuba urugero rwiza kuri bose kuko byafasha kubungabunga ubuzima,kwirinda indwara,imirire mibi n'igwingira rigaragara mu bana.
Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana,abaturage bakangurirwa gutegura indyo yuzuye,kurangwa n'isuku y'ibiribwa n'ibinyobwa,iyo ku mubiri n'aho batuye.