Igikorwa cyo gukingira abana imbasa icyiciro cya kabiri cyatangirijwe muri Zone y'Ibitaro Bikuru bya Kibuye
Kuri uyu wa 11 /09/2023, muri zone y'Ibitaro Bikuru bya Kibuye mu kigonderabuzima cya Bubazi habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragarao ku rwego rw’igihugu gahunda yo gukingira Imbasa abana kuva ku ukivuka kugeza ku myaka 7. Abana bakaba bongeye guhabwa urukingo rwa kabiri nyuma yo guhabwa urwa mbere bari bahawe mu kwezi kwa gatandatu k'uyu mwaka.
Iki igikorwa kitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mme MUKASE Valentine,Umuyobozi w’ibitaro Bikuru bya Kibuye Dr.Violette AYINGENEYE ,intuma z’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) n'izaturutse mu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’umwana (UNICEF).
Abitabiriye iki gikorwa bageze mu ngo zo mu midugudu itandukanye y’akagari ka Bubazi baganira n’ababyeyi babashishikariza gukingiza abana bakivuka kugeza ku myaka 7.
Ababyeyi bishimiye gukingiza abana babo imbasa mu rwego rwo kubongerera ubudahangarwa.
Igikorwa cyo gukingiza abana imbasa,cyakozwe mu byiciro bibiri,icyiciro cya mbere kikaba cyarabaye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ahakingiwe abana bagera ku bihumbi mirongwitatu na birindwi maganatandatu n'umunani (37. 608) muri zone y’ibitaro Bikuru bya Kibuye bakaba banategerejwe kuzakingirwa kuzahabwa urukingo rwa kabiri muri iki cyiciro. Ibikorwa byo gukingira bizakomeza gukorwa n'abajyanama babihuguriwe basanga abana mu ngo.