ABAGANA SERVICES IVURA INDWARA Z' AMASO MU BITARO BIKURU BYA KIBUYE BISHIMIYE KONGERA KUBONA NEZA NYUMA YO KUBAGWA INDWARA Z'AMASO
Abarwayi bagana services zivura amaso mu bitaro bikuru bya Kibuye barishimira ko bahabwa services nziza ndetse ababazwe bakaba bishimiye kongera kubona nyuma y’igihe kirekire bafite ibibazo b’amaso byabateraga kutabona neza.
MUKAMUGEMA Domithille w’imyaka 67 avuga ko yagize uburwayi bw’amaso yombi maze atangira kugenda ahuma buhorobuhoro ageza ubwo asigara atabasha kumenya abantu,avuga ko yagiye abibwira abaturanyi ariko bakamubwira ko ibyo batabivura ko ari indwara z’ubukure.Nyuma ngo yaje guhabwa ubuhamya n’undi muntu wavuriwe ku bitaro bya Kibuye amubwira ko yavuwe agakira neza nawe afata umwanzuro wo kuza kwivuza none akaba ashima cyane abaganga bamufashije ubu akaba nyuma y’iminsi mike abazwe yatangiye kongera kubona.
MUKAMUGEMA Domithille atanga ubuhamya bw'uburyo yavuwe amaso akaba atashye areba neza.
KAKUZE Josephine w’imyaka 59 we yabazwe indwara y’ishaza nawe ashima cyane ko yavuwe neza agahabwa ibisobanuro mbere na nyuma yo kubagwa ubu akaba yongeye kureba neza mu gihe mbere atabashaga kubona,yishimira ko ibitaro bya Kibuye byabonye umuganga w’inzobere mu kuvura no kubaga amaso kuko yari yaratinye kwivuza bitewe n’uko yatekerezaga urugendo rwo kujya ku bitaro bya kure bibaga indwara z'amaso ndetse n’ikiguzi bizamutwara akumva atabishobora.
Kakuze Josephine nawe ashima ko yongeye kubona neza agashima service yahawe.
Muganga w’inzobere mu kuvura indwara z'amaso mu bitaro bikuru bya Kibuye Dr.mmanuel NSENGIYUMVA ashishikariza abantu kurinda amaso yabo,kwisuzumisha amaso byibura rimwe mu mwaka no kwihutira kujya kwa muganga igihe amaso yagize ibibazo.Yongeraho kandi ko abantu badakwiye gucibwa intege n’abababwira ko hari indwara z’amaso zitavurwa ahubwo ko bajya bagera kwa muganga bagafashwa hakiri kare.

Dr. NSENGIYUMVA Emmanuel ashishikariza abantu bose kwita ku buzima bw'amaso no kwihutira kwivuza ighihe bibaye ngombwa.
Services ivura indwara z’amaso mu bitaro bikuru bya kibuye itanga services zitandukanye zirimo gusuzuma no kuvura amaso,gutanga indorerwamo z'amaso no kubaga amaso.